Hanga Pitchfest

Abafite imishinga y’ikoranabuhanga batangiye kwiyandikisha muri Hanga Pitchfest

Ibikorwa byo kwiyandikisha mu irushanwa ryo guhanga udushya mu ikoranabuhanga rizwi nka Hanga Pitchfest byatangiye, aho rigiye kuba ku nshuro ya kabiri hatoranywa imishinga igaragaza ibisubizo by’ibibazo bitandukanye byugarije Isi.

Urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze rufite imishinga ifite umwihariko w’ikoranabuhanga rwishimiye kwegerezwa ubujyanama mu marushanwa ngarukamwaka azwi nka ’Hanga Pitchfest’ yatangiye mu minsi ishize.

Kuwa Gatandatu tariki 11 Ukuboza 2021, nibwo Afri-Farmers Market yashinzwe na Norman Mugisha, ifasha abahinzi kugeza umusaruro wabo ku isoko, yegukanye ibihumbi 15$ mu irushanwa ryo guhanga udushya mu ikoranabuhanga rya Hanga Pitchfest.

Urubyiruko rwo mu Karere ka Rusizi rufite imishinga ifite umwihariko w’ikoranabuhanga, rwishimiye kwegerezwa ubujyanama mu marushanwa ngarukamwaka azwi nka ’Hanga Pitchfest’, rusabwa kudacika intege mu kuyishyira mu bikorwa kuko rushyigikiwe.

Hatangiye icyiciro cyo gutoranya imishinga ihiga indi mu marushanwa y’intyoza mu ikoranabuhanga azwi nka Hanga Pitchfest, aho iri gutoranywa ari yo izabasha kugera ku cyiciro cya nyuma.

Urubyiruko rufite imishinga itanga icyizere mu ikoranabuhanga rwahawe urubuga rwo kugaragarizamo ibyo rukora no kuruteza imbere, binyuze mu marushanwa ya Hanga Pitchfest21.